RedBlue JD
KORA SUBSCRIBE KUGIRA NGO USOBANUKIRWA BYINSHI KUBIBERA MURI IYI SI, UMUNOTA KUMUNOTA UTARUZI. KANDA HANO: https://www.youtube.com/channel/UCgDy...
AK 47, AVTOMAT KALASHNIKOVA , "kalash" , UMUVUMO N'UMUGISHA ICYARIMWE KU ISI, INDASHYIKIRWA MU MABOKO Y'ABARWANYI , IMIBOROGO N'INTIMBA BY'INTAMBARA BYOSE BYOSE BIVUGWA KURI IKI GICURUZWA GIHAMBAYE KIMWE N'ABACYUBATSE , AK 47 SI IMBUNDA GUSA UBU NI IGIKORESHO KIRI MU MICO Y'ABATUYE ISI BATARI BAKE. UWAYIREMYE YAPFANYE KWICUZA N'IBIBAZO YABAJIJE IMANA , NUBU NTIRABISUBIZA.
Habaruwe miliyoni zisaga 100 z'imbunda AK 47 mu isi mu myaka mike ishize , izi ni izwizwi. Iyi ni imbunda yitwajwe n'abarwanyi batandukanye kugeza ubu , yahiritse ubutegetsi, ibohora ibihugu , ikoreshwa mu iterabwoba iramamara bitangaje ,IRAKUNDWA kandi IRAVUMWA.
-Kuki iyi ariyo mbunda yitwajwe n'abasirikare benshi kimwe n'amabandi n'abarwanyi batandukanye imihanda yose y'isi
-Iyi mbunda ifatwa ite mu isi , n'ibindi bibazo mwagarutseho turakurikira imvo n'imvano yayo , icyo ishushanya muri Politiki n'imibanire y'ibihugu n'ibindi ,biyigarukaho mu kiganiro cyo kuri iki cyumweru tariki 12.05.2015 saa Moya n'igice kuri Radio Isango star 91.5 FM
kimwe n'abandi bahimbye intwaro uwayihimbye yabayeho acibwa urubanza n'amabi ikoreshwa, arwana n'imitima ibiri: uwahimbye intwaro yarinze igihugu cg uwahimbye imashini y'urupfu mu isi. mu ibaruwa igaragaza uko yabayeho nyuma yo guhimba AK 47 , yaranditse ati:
****Roho yanjye ishengurwa n’intimba idashira ,
nkomeza kwibaza ikibazo ntabonera igisubizo ubuzima bwose: imbunda nahimbye AK 47 niba yarahitanye abantu benshi mu bice bitandukanye by’isi , ubwo bivuze ko njye Mikhail Kalashnikov ukomoka kuri data umunyacyaro w'umuhinzi nkaba umukristo wizera w’umu orthodox urupfu rwabo rundi ku mutwe?
Uko nkomeza kubaho ni ikibazo gikomeza kwica urubozo ubwonko bwanjye nkanibaza ngo kuko Uhoraha Imana yemeye guha umuntu ibyifuzo bitindi, irari , ubusambo bwo kwigwizaho imitungo n’amafaranga kimwe no kurenganya abandi?
-Video Upload powered by https://www.TunesToTube.com
SOBANUKIRWA AMATEKA - MENYA NEZA IMBUNDA YA AK 47, AVTOMAT KALASHNIKOVA | |
| 13,997 views views | followers |
| 31 Likes | 31 Dislikes |
| News & Politics | Upload TimePublished on 20 Dec 2016 |
No comments:
Post a Comment